Rayon Sports itsinze Gicumbi

2

Rayon Sports itsinze Gicumbi Fc igitego kimwe ku busa (1-0), giturutse kuri Christ Mbondi yabonye ku munota wa 62’ w’umukino.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yabonye umutoza Ivan Minnaert waje asimbura Olivier Karekezi, by’agateganyo, yakinnye umukino wayo na Gicumbi FC watangiye i saa 15 h30 idafitemo bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga.

Uyu mukino wakiriwe n’ikipe ya Gicumbi FC, Rayon Sports ntiyari ifite Shassir, Pierrot, Diarra, Rutanga na Manzi ku mpiduka zakozwe n’umutoza Ivan Minnaert.

Uyu mukino waranzwe ahanini no gusatira ku mpande zombi, gusa Rayon Sports yagiye ibona Coup Franc zashoboraga kubyara igitego ariko kuboneza mu izamu bikanga, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi.

Igice cya kabiri cy’umukino kuy munota wa 56’ umutoza yaje gusimbuza Caleb aha umwanya Ismaila Diarra. Nyuma yo gukora impinduka ntibyatinze ku munoita wa 62 w’umukino, Christ Mbondi abonera Rayon Sports igitego cya mbere.

Nubwo Rayon Sports yabonye icya mbere, Gicumbi ntiyacitse integer kuko yakomeje kotsa igitutu, ku munota wa 69’ yari ibonye igitego cyari gitsinzwe na Nzitonda Eric umupira ukurwamo na Faustin n’umutwe.

Ku munota wa 73’ Nyandwi Saddam yafashe umwanya wa Gabi wavunitse ku ruhande rwa Rayon Sports. Mutsinzi Ange ajya hagati, Saddam ajya iburyo.
Ku munota wa 87’Muhire Kevin yahaye umwanya Manishimwe Djabel, Gicumbi nayo ikomeza kotsa igitutu ishaka gutsinda biturutse kuri coup franc yari ibonye ariko biranga, Eric aha umwanya Ngabitsinze Evode ku ruhande rwa Gicumbi FC.

Ku munota wa 91’ mu minota ine y’inyongera Yannick Mukunzi wari ushatse gutungura umuzamu, ariko umuzamu umupira awufata neza, umukino warangiye ku munota wa 94’, ikipe ya Ryon Sports itahanye igitego cyayo kimwe, igikuye ku kibuga cya Gicumbi FC.

Gicumbi FC yabanjemo Nshimiyimana Jean Claude, Gasore Kalisa Patrick, Muhumure Patrick, Myango Ombeni, Nshimiyimana Aboubakar, Hakizimana Alimansi, Nzitonda Eric, Uwizeye Djafali, Ruribikiye Shadrack, Murenzi Patrick na Dushimimana Irene.

Abasimbura : Musoni Theophile, Tuyisenge Yassin, Nizeyimana Junior, Nkunzimana Sadi, Mfutumukiza Nzungu, Kwizera Jean Luc na Ngabitsinze Evode.

Umutoza : Okoko Godefroid
Rayon Sports yabanjemo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Mutsinzi Ange, Usengimana Faustin, Niyonzima Oliier ‘Sefu’, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mboni, Yannick Mukunzi, Yassin Mugume, Irambona Eric, Mugabo Gabriel, Muhire kevin.

Abasimbura : Ismaila Diarra, Manishimwe Djabel, Nyandwi Saddam, Manzi Thierry, Mugisha Gilbert, Mugisha Francois, Ndayisenga Kassim.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo