Perezida Kagame yatashye City Blue EPIC Hotel

Ku munsi w’ejo nyuma y’isozwa ry’umwiherero wa 15, wahuje abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego za Leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, n’abandi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame batashye ku mugaragaro "City Blue EPIC Hotel", ihererye mu Karere ka Nyagatare.

Perezida Kagame yatanze urugero kuri iyi Hotel avuga ko ari urugero rwiza rw’imishinga igihugu cyifuza, ati "Ibikorwa nk’ibi ni urugero rw’ibishoboka mu mishinga itandukanye hirya no hino mu gihugu. Iyi hoteli yatangiye ari igitekerezo none havuyemo igikorwa gikomeye nk’iki ngiki".

Yanashimiye abagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi hotel bose, ati "Irerekana iterambere dushaka. Iyi hotel izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’igihugu".

Perezida Kagame yahamagariye abaturage b’Akarere ka Nyagatare ndetse n’abandi kujya bakoresha ibyiza nk’ibi.

Umukuru w’igihugu yasoje ijambo rye avuga ko abanyarwanda bamenya ko iyi hoteli ari nziza ndetse iri ku rwego nkurw’izindi hoteli zikomeye.

Ati " Ndakangurira buri wese kuyikoresha neza, kuyibungabunga no kuryoherwa n’ibyiza byayo".

Umuyobozi w’iyi Hotel, Jameel Verjee yavuze ko iyi hotel kugira ngo igere aho igeze abishingira cyane ku mahirwa Leta y’u Rwanda iha ishoramari.

City Blue EPIC Hotel igizwe n’inyumba bigera kuri 76, ahakorerwa inama, ubwogero, ibibuga bya Siporo n’ibindi, ikaba yegeranye na pariki y’igihugu y’Akagera, ibi ngo bikazayifasha kwakira abatandukanye barimo ba mukerarugendo.

Photos : Village Urugwiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo