Ubwoko bw’inkweto zambawe cyane ndetse zikanagurwa cyane muri 2016.

Ubwoko bw’inkweto zambawe cyane ndetse zikanagurwa cyane muri 2016.

Umwaka wa 2016 waranzwe nubwoko bwinshi bw’imyambarire ku buryo bunyaranye ndetse imwe ivaho haza indi niyo mpamvu tuza kugaruka ko bwoko bw’inkweto zambawe cyane ku bahungu n’abakobwa.
Ubwoko tugiye kuvuga n’ubwoko abahungu n’abakobwa bakwambara ku mwenda uwari wo wose ashaka ukabona ari byiza.

Turavuga kandi ku mateka mato cyane yizo nkweto kugirango urusheho kumyenya byinshi ku nkweto wakunze kwambara.

Ku mwanya wambere haza inkweto benshi bise Vans : Vans n’ubwoko bw’inkweto bwakunzwe mu mwaka twashoje ariko burya Vans n’uruganda rukora ibintu bitandukanye rwatagiye gukora mu mwaka 1966 kuri italiki 16 muri Werurwe rutangirira muri California USA.

Ku mwanya wa kabiri turahasanga izo bita Yeezy : Yeezy nubgo n’ubwoko bw’inkweto zakunze cyane ndetse zo akarusho nuko zatangiye gukorwa mu mwaka wa 2013 ku bufatanye Kanye West yagiranye na Adidas ariko zitangira gucuruzwa ku 28 Gashyantare 2015 mu manduka atandukanye ku isi ariko nabwo acuruza ibikoresho bya Adidas.

Ku mwanya wa gatatu turahasanga izitwa Nike Cortez : Nike Cortez nubwoko b’inkweto bwatagiye gukorwa n’uruganda rwa Nike mu mwaka 1972 zikorwa mu rwego rwo gufasha abakora imikino ngororamubiri cyane kwiruka kuba bakwiruka ntakibatenga. Bwambere iyi nkweto yashyizwe ahagaragara ubwo hatagizwaga iyi mikino ngororamubiri mu 1972 n’ubundi bituma imyenyekana cyane ndetse itangira kwambarwa cyane.

Ku mwanya wa kane turahasanga Gucci Ace : Gucci Ace n’imwe mu bwoko bw’inkweto zikorwa n’uruganda rwa Gucci rwatangiye gukora 1921 rutangirira mu butaliyani. Uru ruganda rugenda rukora ibintu bitandukanye umunsi ku wundi bituma rwinjiza amafaranga menshi cyane dore ko Forbes yanditse ari uruganda rwa 1 rwinjije amafaranga menshi mu mwaka 2015 ariko ari urwa 38 bitewe nuko buri mwaka hasoka list yindi.

Ku mwanya wa gatanu turahasanga Reebok Classic Leather : Reebok Classic yatangiye gukora mu mwaka 1982 ku zagombaga kwambarwa n’igitsinagore nyuma y’imyaka 5 aho hari mu mwaka 1987 nibwo hakozwe nizizajya zambarwa n’igitsinagabo ariko zose zifite ibara ry’umweru. Uko imyaka yagendaga ishira niko hagendaga hahinduka amabara ndetse bananononsora izi nkweto. Uyu mwaka twaragije izakunzwe cyane akaba arizitwa Reebok Classic Leather NT Rose Cloud zifite ibara ry’iroza yerurutse.