Hagiye kuvugururwa imyigishirize y’indimi hibandwa ku cyongereza

Umwiherero wa 15 uherutse kubera mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, wahuje abayobozi mu nzego zitandukanye za Lata, wasojwe umaze iminsi ine, ufata imyanzuro itandukanye harimo n’ireba Uburezi mu Rwanda, hibandwa ahanini ku myigishirize y’indimi, ndetse n’uburyo hajye hinjizwa mu kazi abafite ubumenyi bukenewe.

Mbere yo gusoza umwiherero no gufata imyanzuro habanje kubaho ibiganiro byatanzwe ku Burezi ubwo hari ku munsi wa gatatu w’uyu mwiherero, ubwo higwaga ku Uburezi nk’inkingi y’ubukungu bushingiye ku bumenyi (Education for a knowledge-based economy).

Umwiherero wa 15 w’abayobozi

Imyanzuro yafashwe yibanze ahanini ku Kunoza ireme ry’Uburezi mu nzego zose z’amashuri, no kuvugurura imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza.

Ibi ariko bikunganirwa nanone n’ibyo Umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi Dr. Isaac Munyakazi aherutse gutangariza RBA avuga ko mu mashuri abanza hagomba kwigishwa neza ururimi rw’ikinyarwanda, kugira ngo abanyeshuri bazabashe kwiga no kumenya neza izindi ndimi.

Hibanzwe kandi ku Kunoza imikorere y’ingaga zishingiye ku bakora imyuga itandukanye (professional bodies), hitabwa ku ngamba zo kwinjiza mu murimo abagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe no kugeza uwo muco mu yindi myuga.

Biteganijwe ko iyi myanzuro igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu wasojwe tariki ya 1 Werurwe hagamijwe kwihutisha iterambere u Rwanda rwifuza mu Burezi kimwe no mu zindi nzego.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo