Dore uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu mwaka ushize

BNR, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017, mu gihe mu 2016 bwazamutseho7.3%.

Ibi byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko ubuhinzi bwazamuka 6%, urwego rwa serivisi rugera kuri 7%, naho urwego rw’inganda ruzamuka kugera kuri 2%.

Yanatangaje ko ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 1.7% na 4% mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cya 2017, bitewe n’ihindagurika ry’ibihe mu buhinzi naho mu cya gatatu buzamuka ku mpuzandengo ya 8%.

Iri zamuka ngo ryakomeje no mu cya kane ryerekana ko intego y’uko ubukungu bwazamuka bukanarenga igipimo cya 5.2%, cyateganyijwe.

Rwangombwa yagaragaje kandi ko icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga cyagabanutseho 21.7% mu mwaka ushize, bitandukanye na 2016 kuko cyari kiri ku madolari ya Amerika 1, 624.5 kikagera ku madolari 1271.8.

Ibi kandi ngo byatewe n’ubwiyongere bw’ibyo u Rwanda rwajyanye hanze birimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, sima, imyambaro n’ibyuma ndetse no kuzamuka kw’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Avuga kandi ko umwaka ushize agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza hanze kagabanutseho 0.4% hagereranywa n’umwaka wa 2016, naho ibyo rwohereje hanze agaciro kabyo kazamutse ku kigero cya 57,6%.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo