POLICE : Ngo ikibazo cy’abatabona kode bakoreraho ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, giterwa n’imyumvire itajyana n’ikoranabuhanga

POLICE : Ngo ikibazo cy’abatabona kode bakoreraho ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, giterwa n’imyumvire itajyana n’ikoranabuhanga

Bamwe mu baturage baranenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kwiyandikishiriza gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.
Ibi babishingira ku kuba ngo hari aho ibyuma bitabahera imibare ibaranga izwi nka kode ku gihe, ngo bigatuma hari bamwe bacikannwa cyangwa bagatinda gukora ibizamini. Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mumunda ntiyemeranwa n’abavuga ibi,kuko ngo ikoranabuhanga ryifashisha urubuga irembo bakoresha mu kwiyandikisha ryizewe.

Bamwe mu baturage bari bazinduwe no gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga. Bahisemo gutaha kuko nta mibare ibaranga mu kizamini izwi nka kode bafite. Ku rundi ruhande ariko ababarirwa mu magana biteguye gukora iki kizamini kuko bujuje ibisabwa byose.

Aba bahisemo kwikubura ,barashyira mu majwi ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwiyandikisha.

Kayitare Manasseh ati" tugaya ikoranabuhanga ry’irembo cyane kuko ritatugezaho serivisi yo kwiyandikisha nk’uko bikwiye, nk’ubu bamwe twagiye twishyura ariko reba twabuze kode. Gahunda zanjye zapfuye nataye akazi, amatike nategesheje n’ibindi"

Nubwo aba binubira iyi serivise y’irembo ababonye kode zibemerera gukora,bo barayishimira bakavuga ko ibavuna amaguru kandi ikongera ikizere cy’uko nta ruswa yaboneka mu bizamini.

Ibi aba banabihurizaho na Polisi y’u Rwanda urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda , ruvuga ko iki kibazo cya kode, kitakabayeho abubwo ngo byose n’imyumvire itajyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

CIP Emmanuel KABANDA Ni umuvugizi wa polisi urwego rushinzwe umutekano mu muhanda traffic police "uburyo sisteme itangamo kode ku bantu ibihumbi mirongo itandatu twakiriye, ntabwo zazira rimwe. Abantu nibemere kugendana n’iterambere, bemere kugendana n’ikoranabuhanga kuko niho u Rwanda rugana."

Ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabizi, cyakozwe uyu munsi abasaga ibihumbi mirongo itandatu nibo biyandikishije.Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bw’urubuga rw’irembo rwatangijwe ku itariki ya 20 Nyakanga 2015, rushyiriweho korohereza umuturage kubona servisi za leta bidasabye ko akora ingendo. Kugeza ubu rufite servisi 17, ariko rukaba rufite intego yo kugera kuri servisi 100 mu gihe cy’imyaka itatu.