Uruzinduko rwa Rex Wayne muri Afurika ntirukuraho imyumvire ya Trump kuri yo

Dr. Paul kananura, impunguke muri Politiki mpuzamahanga avuga ko kuba umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga agiye kuza muri Afurika bidakuyeho imyumvire ya Trump kuri Afurika.

Ibi Paul yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio ndetse na Tv 10 avuga ko Trump nta gaciro aha Afurika nubwo hari aho usanga na Afurika nayo ubwayo itakihesha,

Ati « Ntabwo bizahindura imyumvire ye kuri Afurika cyane ko abanyafurika nabo bagomba kugira Politiki yo kwihesha agaciro ntizongere gusuzugurwa mu ruhando mpuzamahanga cyangwa se uwari we wese, abadusuzugura badusuzugura kuko natwe twisuzuguza, icyangobwa ni ukwihagararaho kugira ngo ntibizongere, abanyaziya barakoze cyane barakira kandi ntawe ukibasuzugura, ariko Afurika yo isubira inyuma ».

Avuga ko abanyafurika bagira inshuti ariko ko batagira inyungu kandi bimwe mu bihugu bikomeye bireba inyungu zabyo muri Afurika, ndetse ko ngo bimwe mu bihugu bya Afurika nabyo bikwiye kugira politiki iharanira inyungu mu bihugu bikomeye.

Ibi bishingiye ku kuba ahanini Trump aherutse kwandagaza ibihugu bya Afurika avuga ko ari umwanda, ndetse n’andi magambo atayubahisha, ariko umutegetsi wa Amerika akaba aje kugirira uruzinduko rwe muri Afurika.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Wayne Tillerson, yatangiye uruzinduko rw’icyumweru ku mugabane wa Afurika aho biteganyijwe ko azasura ibihugu bitanu ndetse akaganira na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Biteganijwe ko Tillerson azasura Tchad, Ethiopia, Djibouti, Kenya na Nigeria, aho azagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye ku bijyanye no kurwanya iterabwoba, amahoro, umutekano, guteza imbere imiyoborere myiza ndetse n’ubucuruzi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo