Rayon Sports yahaye gasopo Marines, APR FC yo ikomeje kudakina imikino ya Shampiyona

Ikipe Rayon sports yaraye utsinze iya Marines FC ibitego bibiri ku busa (2-0) kuri sitade ya kigali i Nyamirambo.

Mu gihe ikipe ya APR ikomeje kureka gukina imikino imwe n’imwe bitewe n’umukino iri kwitegura wo kwishyura na Djloiba AC, mukeba wayo Rayon sports yo ntisinziriye kuko akomeje imikino ya shampiyona, ndetse ku mugoroba w’ejo ikaba yatsinze iya Marine FC nayo itari yoroshye ibitego bibiri ku busa.

Uyu mukino wabere kuri sitade ya kigali kuri iki cyumweru tariki 11 Werurwe wagaragayemo ishyaka ryinshi, cyane ko ikipe ya Marine yari imaze iminsi ihangara amakipe akomeye, itigize yorohera Rayon Sports aho yayibujeje kugira igitego iyitsinda mu gice cya mbere cyose, iminota 45 ikarangira ari ubusa ku busa.

Aha ariko umutoza wa Rayon Sports ukomeje kwerekana ko atoroshye yabonye nta mpinduka ikipe ye iri kugaragaza, mu gice cya kabiri ubwo hari ku munota wa 62 w’umukino ahita akuramo Mugisha Francois ‘Master’ yinjiza Muhire Kevin, ndetse akuramo Yasine Mugume yinjiza Bimenyimana Bonfils Caleb.

Izi mpinduka umutoza wa Rayon Sports yakoze ntizatinze gutanga umusaruro kuko ku munota wa 64’ w’umukino kwizera Pierrot yahise abona igitego ku mupira yari aherejwe na chris Mbondi, Rayon Sports iba ibonye igitego cyayo cya mbere.

Ku munota wa 70’ w’umukino umunya Cameroun Chris Mbondi yakomeje kuba imbarutso y’uburyohe muri uyu mukino kuko Rayon Sports yahise ibona ikindi gitego ku mupira Chris Mbondi n’ubundi yari ahereje Muhire Kevin bituma iyi kipe ikomeza kwibona nk’igihangange kugeza umukino urangiye.

Ikipe ya Ivan Minnaert yakinishije abakinnyi nka Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Mutsinzi Ange, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mugisha Francois ‘Master’, Yannick Mukunzi, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Kwizera Pierrot, Mugume Yassin na Christ Mbondi

Naho Marine FC ikinisha : Dukuzeyezu Pascal, Nsabimana Hussein (C), Ishimwe Christian, Ndayishimiye Thierry, Mutunzi Clement, Yamin Salum, Niyitegeka Idrissa, Bahame Arafat, Kalisa Hamuri, Tuyishime Bejamin na Birimungu Omar.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo