Abicwa n’indwara ziturutse ku kunywa itabi baziyongeraho miliyoni 2 muri 2030”OMS”

Abicwa n’indwara ziturutse ku kunywa itabi baziyongeraho miliyoni 2 muri 2030”OMS”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko miliyoni 6 z’abapfa buri mwaka bishwe n’indwara zituruka ku kunywa itabi ziziyongeraho miliyoni 2 mu mwaka wa 2030 mu gihe nta cyakorwa ngo rikumirwe.

Muri raporo yayo nshya OMS,igaragaza ko umubare w’abanywi b’itabi ugenda wiyongera uko imyaka iza,nubwo ibihugu bitandukanye byagiye bishyiraho gahunda zo kurikumira . Zimwe muri izi gahunda ngo harimo nko kurizamurira imisoro ndetse no gushyiraho ubutumbwa bwerekana ububi bwaryo ,uriguze akaba anazi ingaruka zizamuzaho. Icyakora abahanga muby’ buzima bwa muntu bavuga ko izi mfu zituruka ku kunywa itabi arizo zonyine zishobora gukumirwa byoroshye.

Bahereye kuri iki 70 muri aba bahanga bo mu kigo cy’abanyamerika cyiga ku ndwara za cancer bavuga ko,iki ari igihe cya za guverinoma gutangira gukora igishoboka ngo zikumire ukwiyongera k’uyu mubare.

Aba bahanga batanga inama zo ku bihugu kongera umusoro ku kigero cyo hejuru,ndetse no gukumira ibikorwa byose bigamije kwamamaza no gutaka itabi ,ndetse ingengo y’imari ivuyemo mu musoro igakoreshwa mu bikorwa byamagana ikoreshwa ry’itabi hitabazwa itangazamakuru .

Ibiro ntaramakuru by’abongereza reuters bigaragaza izi nama zishobora gushyirwa mu bikorwa bigoranye cyane ko ibihugu nka Cuba, Indonesia, Honduras na Dominican Republic byamagana izi nama kuko bishingiye ubukungu bwabyo ku gucuruza itabi. Mu Rwanda minisiteri y’ubuzima ibinyujije ,mu kigo cy’ubuzima RBC yashyizeho amabwiriza abuza kunywera itabi mu ruhame mu rwego rwo gukumira izi mfu .

Icyakora bamwe mu baganiriye na radio ndetse tv ten bavuga ko nubwo aya mabwiriza ahari ariko adakurikizwa . Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, (RBC) kivuga ko imibare y’ubushakashatsi yo muri 2013 yerekana ko mu Rwanda kunywa itabi biri kw’ijanisha rya 19,2 ku abagabo no kuri 7.2% ku bagore

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS kandi rivuga ko igihombo gituruka ku kwita ku barwayi ba cancer ziturutse ku kunywa itabi kizaba kigeze kuri tiliyoni y’amadolari y’amerika mu mwaka wa 2030 mu gihe nta cyakorwa . Ni mu gihe hagati y’umwaka wa 2013-2014 iki gihombo cyari miliyari 1 y’amadolari y’amerika .

OMS ivuga ko igiteye impungenge kurusha ariko aruko umubare w’abanywa itabi wiyongera mu bihugu bikiri mu bukene bukabije,n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. OMS ivuga ko kuri ubu ibi bihugu byihariye 80% by’abanywa itabi kw’isi .