Arsenal yivuganye Watford ku bitego 3-0

Arsenal imaze igihe yarateye abafana bayo kwiheba, yatsinze Watford 3-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Premier League, imbere y’abafana bayo babarikaga.

Iyi kipe yari imaze gusa n’itakaza icyizere, bitewe nuko yari imaze hafi ukwezi itabona itsinzi, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 11 Werurwe yatsinze ibitego bitatu byose ku busa, bitsinwze na Shkodran Mustafi, Pierre-Emerick Aubameyang ndetse na Henrikh Mikhitaryan.

Arsenal itigeze itakara muri uyu mukino nk’uko byari bimenyerewe mu minsi ishize, yihariye umukino ndetse ibasha kubona igitego cya mbere hakiri kare ubwo hari ku munota wa munani w’umukino gitsinzwe na Shkodran Mustafi.

Iyi kipe yari mu rugo, yakomeje gusatira ndetse biyihesha gutsinda igitego cya kabiri hashize isaha umukino utangiye, ni nyuma y’uko rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang acenze umunyezamu Karnezis mbere yo kumuhindukiza.

Watford yageragje gukora ibishoboka ngo ibone igitego ariko biranga gusa kera kabaye yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Ainsley Maitland-Niles arikoreye Roberto Pereyra mu rubuga rw’amahina, penaliti ihabwa Troy Deeney ariko ntiyayitsinda kuko umunyezamu Petr Cech yahise ayigarura.

Ku munota wa 77 Arsenal yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Mikhitaryan, umukino urangira Arsenal ibasha gutuma abafana bayo b’akadasohoka bari baje kureba umukino batahana umutima ukeye nibura.

Nubwo batsinze uyu mukino bakararana amanota 48, Umutoza Arsene Wenger ntiyahwemye kuvuga ko ikipe ye igifite akazi gakomeye bitewe nuko n’ubundi ikibazwa byinshi, kuko yamaze gutakaza byinshi.

ARSENAL : Cech 8 ; Maitland-Niles 6.5, Mustafi 7 (Chambers 73mins 6), Holding 6.5, Kolasinac 6.5 ; Elneny 8, Xhaka 7 ; Mkhitaryan 7 (Wilshere 78mins 6), Ozil 6.5, Iwobi 6.5 (Welbeck 67mins 6) ; Aubameyang 7. Not used : Ospina, Nelson, Nketiah, Willock.

WATFORD : Karnezis 7.5 ; Janmaat 6.5 (Britos 80mins 6) , Prdol 6.5, Mariappa 6, Holebas 6 ; Femenia 6 (Hughes 63mins 6), Doucoure 6.5, Capoue 6.5, Pereyra 6.5 (Okaka 67mins 6) ; Richarlison 7, Deeney 6. Not used : Sinclair, Gray, Carrillo, Bachmann.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo