Nyuma yo gusura urwibutso, Umuyobozi wa CAF aritabira inama ya AUB

Ku cyumweru tariki 11 Ukwakira Ahmad Ahmad, ukuriye impuzamashyirahamwe w’umupira w’amaguru muri Afurika yasuye urwibutse rwa Kigali ruhererye ku gisozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amaze amaze kunamira abazize jenoside ku rwibutso rwa gisozi no gusobanurirwa amahano yagwiririye u Rwanda mu 1994, bwana Ahmad Ahmad yanditse ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi anasiga inkunga y’amadolari 2000 azafasha mu kwita ku rwibutso ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho ikigaragara.

Mu gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Gisozi, Ahmad Ahmad yari ari kumwe na Perezida wa Ferwafa ; Nzamwita Vincent De Gaulle, Celestin Musabyimana uri muri komite itegura igikombe cya Afurika, umujyanama wa CAF ; Hedi Hamel n’abandi bagize komite nyobozi ya Ferwafa.

Ahmad Ahmad ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho anitabira inama ya mpuzamahanga ya “African Union of Broadcasting (AUB) “ ibera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa mbere, akaba ari butange ikiganiro ku isano CAF ifitanye na AUB ndetse n’uburenganzira muri siporo.

Bikaba kandi biteganijwe ko ashobora no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru mbere yo gusoza uruzinduko rwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo