kutamenya igiswahili bituma Safi ananirwa kuvugana n’abanyamakuru bo muri Tanzania

1

Umuhanzi Safi Niyibikora, nyuma kuva muri Urban Boyz agaragaza ko kutamenya igiswahili bikomeje kuba imbogamizi mu kumenyekana muri Tanzania.

Safi avuga ko gukorana na Rayvanny biri gutanga umusaruro ku bwamamare bwe, kuko ngo kugeza ubu bamwe banyamakuru bo muri Tanzania badahwema kumuhamagara bashaka kurushaho kumumenyekanisha hirya no hino ariko akazitirwa nuko baba bavuga igiswahili kandi atakizi.

Ibi safi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri RBA ubwo yari abajijwe ku musaruro w’indirimbo "Fine" aherutse gukorana n’umuhanzi wo muri Tanzania uzwi nka Rayvanny, asubiza avuga ko nyuma yo gukora iyi ndirimbo, abanyamakuru bo muri Tanzania bamuhamagara kenshi bamubaza ku ndirimbo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ati « Barampamagara kenshi tugakorana interview mu cyongereza, ariko ikibazo kiba ku bampamagara bashaka interview mu giswahili kandi ntakizi ».

Safi avuga ko nubwo hari abo atabasha kuganira nabo kubwo kutamenya igiswahili ariko ngo indirimbo ikomeje kumumenyekanisha muri Tanzania ndetse n’ahandi.

Gusa avuga ko nubwo amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshatu gusa izo yamaze gukora ari nyinshi, kugeza ubu ngo zikaba zimaze kugera mu 10, yakoze ari muri Label ya The Mane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo