Nepal : Indege yashwanyutse ihitana 38

Indege yari itwaye abagera kuri 71 yakoze impanuka ikomeye ubwo yari igeze ku kibuga cy’indege cya Kathmandu muri Nepal, abagera kuri 38 bahita bahasiga ubuzima abagera kuri 17 baba ari bo barokoka.

BBC ivuga ko iyi ndege ikimara gushwanyuka, abatabazi bahise bihutira gukura abakoreye impanuka muri iyi ndege, aho bari baheze mu bishwangi byayo babashyira hanze yayo, kugira ngo indege idahita ishya bagahiramo.

Mu masaha ya nyuma y’ikiruhuko kuri uyu wa mbere nibwo iyi ndege yakoze impanuka nyuma yo guta inzira yayo.

Nyuma y’uko itangazamakuru rivuze ko ndege "S2-AGU" yaba ari yo yakoze impanuka, abapolisi bo bavuga ko yaba yaguyemo abagera kuri 38, 23 bakomerekeramo bikomeye, mu gihe 10 bataramenyekana.

Mu gihe hataramenekana amakuru yose ku mpanuka y’iyi ndege imibare y’abaguyemo niko ikomeje guhindagurika bitewe nuko hari abagenda baboneka nyuma, ni mu gihe igisirikare cyo kivuga ko abaguyemo bashobora kuba bagera kuri 50, 17 bakomeretse bakaba ari bo bari mu bitaro..

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo