Nyuma y’iminsi 26 gusa, Black Panther imaze kwinjiza miliyali irenga y’amadorali

1

Filimi iri kubica bigacika ku Isi kuri ubu izwi nka "Black Panther" kugeza ubu yamaze kwinjiza arenga milirari y’amadorali ya America muri cinema yo ku isi hose mu gihe gisaga ukwezi imaze hanze.

Nyuma y’igihe gito filimi ya "Black Panther" igaragaramo abirabura gusa, imaze igiye hanze bitewe no gukundwa, abayikinnye bakomeje kwakira ubutumwa bw’ishimwe ndetse ari nako yinjiza akayabo, kuko kuva yasohoka ishowemo agera kuri miliyoni 200 z’amadolari ubu imaze kugera kuri miliyali y’amadolari mu gihe kingana n’iminsi 26 imaze igiye hanze.

Iyi filimi yagiye igaragaramo abakinnyi b’abirabura bamenyekanye muri filimi zitandukanye zagiye zinamenyekana, aba barimo Lupita Nyong’o, Michael B Jordan na Daniel Kaluuya bagaragaye nk’abakinnyi b’ibanze muri iyi filimi, Martin Freeman n’abandi, yashimwe uburyo yakinwemo, ikoranabuhanga ririmo ndetse n’ibindi.

Bamwe bakomeye bagaragaje kwishimira iyi filimi barimo madamu w’uwahoze ari perezida wa Amerika, Michelle Obama n’abandi benshi barimo abafatwa nk’ibuye ry’imfuruka muri Cinema yo ku Isi, bavuga ko ari iby’agaciro filimi nka Black Panther yakinwe n’abirabura gusa ikagera ku rwego rukomeye cyane, kandi ikagaragaraza umwimerere .

Black Panther iciye agahigo muri filimi nyinshi, kugeza ubu zahenze kurusha izindi mu gihe gito mu mateka ya Cinema ku Isi, nyuma y’izagiye zisohoka mu myaka yashize zirimo nka James Bond yasohotse mu 2012, Beauty and the Beast yabiciye muri 2017 n’izindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo