Ibitangazamakuru bya Afurika byagawe kudatangaza amakuru ku byiza byayo

Ibitangazamukuru byo muri Afurika byagaragarijwe ko bidatangaza inkuru zifitiye inyungu Afurika ahubwo bagatangaza ibidafitiye inyungu Afurika, cyane ko usanga bafata ibyo ku yandi mashene akaba ari byo bereka abantu.

Ibi ni ibyagarutweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikwabo, ubwo hatangizwaga inama ya 11 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yitabiriwe n’abarenga 150 bahagarariye ibitangazamakuru byabo ku mugabane wa Afurika, yibanze ku itangazamakuru rikoresha amashusho n’amajwi.

Muri iyi nama hakaba hanenzwe uburyo itangazamakuru ryo muri Afurika ritangaza ibidafitiye akamaro Afurika, kandi hari ibyo kurata Afurika imaze kugera ho, banatangaza byoroshye hifashishijwe ikoranabuhanga rimaze kugerwaho.

Yagize ati “Hari amakuru menshi kuri uyu mugabane adatangazwa uko bikwiye. Afurika ntabwo ari indwara, kutagira icyizere n’ibyorezo gusa, hari n’iterambere irimo kugeraho binyuze ku kwishyira hamwe, politiki nziza z’iterambere, kurwanya ubukene, ni urubyiruko rwacu rukeneye gushyigikirwa".

Yakomeje avuga ko Afurika ifite byinshi birimo ukwihangira imirimo, abagore ba Afurika b’ibitangaza bakora ijoro n’amanywa ngo bafashe imiryango yabo n’ibindi.

Ati “ Ishoramari turimo gukora mu ikoranabuhanga, ahantu nyaburanga habereye ubukerarugendo dufite mu bihugu byacu ariko tutavuga. Ni ahacu ho guhindura ibyo dutangaza uyu munsi tudategereje ejo.”

Yatanze urugero rw’uko ubu buryo hari aho bwashobotse, kandi bikanatanga umusaruro, nk’aho mu Rwanda byatumye televiziyo ziva kuri imwe zikaba zigeze kuri 12.

Madamu Mushikiwabo avuga ko kutangaza amakuru meza agaragara muri Afurika ari byo bituma ababashaka kuyivuga nabi babona aho bamenera bakayivugaho ibyo bishakiye, kandi ifite n’ibyiza ibitangazamakuru bya Afurika bikwiye gutangaza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo