Icyamamare mu guhanga imideli Hubert yitabye Imana ku myaka 91

Umuhanzi w’imideli, umufaransa Hubert de Givenchy wamenyekanye cyane kubera benshi mu byamamare ku Isi yambitse yitabye Imana ku myaka 91 yari amaze ku Isi.

Uyu mugabo wari ufite 1,98m yafatwaga nk’umuntu ukomeye mu ruganda rwo guhanga imideli yamenyekanye nk’uwahangiye imyenda byinshi mu byamamare byambaye, aha harimo iyo yahangiye, Grace Kelly na Jackie Kennedy wahoze ari umufasha wa Perezida wa Leta zunze ubumwe yambaye John Kennedy .

Umwenda yahangiye umufasha wa Perezida John Kennedy

BBC ivuga ko urupfu rwa Hubert rwatangajwe n‘abo mu muryango we ndetse n’abo bakoranaga bya hafi umwuga wo guhanga imideli.

Akiriho benshi mu byamamare bagiye bamugana kubera ubuhanga yari afite, bagira ngo abahangire imyambaro babaga bifuza gusohokana mu birori bikomeye, gukina amafilimi, n’ibindi, aha twavuga nk’ikanzu y’umukara yigeze kudodera Audrey Hepburn wamenyekanye muri cinema ndetse no mu kumurika imideli, Chadwick Boseman wagaragaye muri Blach Panther n’abandi.

Chadwick Boseman

Hubert yakomokaga mu muryango ukize cyane, ariko nyuma y’intambara y’isi yose yumvishije umuryango we uburyo bagomba kumureka agakurikira inzozi ze zo guhanga imyambaro.

Kugeza ubu yapfuye yari yaramaze kugurisha inzu ye ikora imideli izwi nka LVMH, akaba yari yarahisemo kwibera nk’umuntu usanzwe ariko afasha abamurika imideli ndetse n’abakora umwuga nk’uwo yakoraga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo