Kayonza : Bamwe mu bafite inganda nto bavuga ko nta cyizere cyo gutera imbere

Bamwe mu bafite inganda nto bakomeje kugaragaza icyizere gike cy’uko ibikorwa byabo bizaguka, bishingira ku kuba ibikoresho by’ibanze bakenera bibahenda bigatuma nabo bashyira ibicuruzwa byabo ku giciro cyo hejuru.

Gasigwa Lorent na mugenzi we ni abasore bakiri bato bakomoka mu karere ka Kayonza nta gihe kinini gishize batangiye umushinga wo gukora inkweto n’imikandara bakoresheje ibikomoka ku mpu, ngo ku bwabo igiciro cy’uruhu rutunganije kiri hejuru, bigatuma nabo bashyira ku giciro kitakwigonderwa na buri wese.

Mu birometero bine uvuye aho aba basore bakorera hari itsinda ry’abategarugori baboha uduseke bakanakora imitako n’imirimbo bimwe bavuga ko bimwe mu byo bakenera mu kuboha uduseke biva muri Kenya cyangwa mu Bugande, ibi bigatuma ibyo bakora nabyo bishyirwa ku giciro kiri hejuru.

Abakora ububaji nabo bagaragaza ko kubura kw’ibiti bivamo imbaho nabyo byatumye ibikoresho bikorwa mu biti nabyo bihenda cyane.

Ibyifuzo by’aba bafite ibikorwa biciriritse byumvikanisha ko gahunda yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda itasigana no guteza imbere ibikoresho nkenerwa by’ibanze cyane cyane kubigabanyiriza imisoro bidakozwe, ngo biragoye kubona imishinga iciriritse yateye imbere .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo