Rulindo : Abanyonzi bavuga ko bakurwamo amafaranga n’abantu batazi

Bamwe mu banyonzi bakorera mu Karere ka Rulindo bavuga ko hari abantu babaca amafaranga bababwira ko ari abayobozi babo muri cooperative ariko bo ngo bakekako ari abajura.

Abatwara amagarage bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rukozo baravuga ko babangamiwe n’abantu biyita abayobozi b’amacoperative bakabaca amafaranga batazi impamvu, ndetse ko ngo abayabaca ari uburyo bihimbiye bwo kuyabakuramo kuko ngo atagezwa muri leta cyangwa muri cooperative bakurikije urubapuro rucirirtse bahabwa nk’inyemeza bwishyu.

Manzi Bon Fils ni umunyonzi utwara abagenzi n’imizigo ku igare ngo afite inzozi zo kwiteza imbere, ku bwe ngo azava kuri iri gare agere ku modoka, ariko abona bigoye kuko ngo abakorera mu bice bya cyungo Rukozo na Base by’umwihariko abaturuka muri Rukozo bahura n’ingorane z’abantu bahura nabo bagahimba amakosa abo banyonzi bakoze bakabaca amafaranga bo bavuga ko ari ay’umurengera ndetse bakayandika ku nyemezabwishyu zicirirtse cyangwa ku mpapuro biciriye mu ikaye.

Aba banyonzi bavuga ko aya amafaranga bacibwa abayabaca bayirira kuko ngo atagera muri leta cyangwa muri cooperative bakurikije agaciro bavuga ko kari hasi cyane k’inyemezabwishyu bahabwa.

Kabayiza Alcade uyobora Umurenge wa Rukozo avuga ko atari azi iki kibazo ndetse ko ngo bireba amategeko ya cooperative zabo, ariko ngo ubuyobozi buzakibakemurira ari uko bakoze koperative yabo nk’abaturuka mu Murenge umwe bakareka kwifatanya n’abandi bo mu yindi mirenge, banavuga ko ari ho bakirwa ayo mafaranga.

Nubwo bemeza ko bahawe uburenganzira n’umukuru w’igihugu ngo batware igare ryabo mu mudendezo, ariko ntawe babangamiye abo muri uyu Murenge wa Rukozo ho mu Karere ka Rulindo bavuga ko bishobora kuzabagora mu gukorera muri kaburimbo, kuko ngo babuzwa kuhegera ibintu bavuga ko batazi impamvu yabyo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo