Moise Katumbi yatangiye ibikorwa bizamufasha kuba Perezida wa Kongo

Moise katumbi uzwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila, kuwa mbere w’iki cyumweru yatangije kampanye igamije kumufasha guzatorwa mu matora ya Perezida wa Kongo ateganijwe mu Ukuboza muri iki gihugu.

I Johanesburg muri Afurika y’Epfo aho ari kuba, Katumbi ari kumwe n’abarwanashyaka be yatangaje ko bagiye guharanira kugera ku butegetsi kandi ko bazabigeraho, ibi avuga ko azabigeraho afashijwe n’ihuriro rye ryiswe « Twese hamwe kubw’impinduka ».

Amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagombaga kuba yarabaye mu mpera za 2016, ariko yagiye asubikwa inshuro zigera kuri ebyiri, ibintu byateye imvururu nyinshi muri iki gihugu, mu gihe hatekerezwaga ko kuyasubika byashoboraga gutuma hatabaho kumeneka kw’amaraso.

Katumbo wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, ariko agahungira mu bubiligi, ntacyo avuga ko ifatwa rye, igihe aramutse aje muri Kongo, kugeza ubu ashyigikiwe n’amashyaka menshi adashyikiye ubutegetsi bwa Kabila, cyane ko ngo yari yanohereje abayahagararira mu nama yabaye kuwa mbere.

Nubwo Katumbi yatangiye ibi bikorwa , Perezida Joseph Kabila wagiye ku butegetsi asimbuye ise mu 2001, ntabwo akozwa ibyo kurekura ubutegetsi, mu gihe yagombaga kuba yararekuye ubutegetsi mu mwaka wa 2016 ubwo manda ye yari irangiye.

Uku kudasha kuva ku butegetsi nibyo butuma imiryango mpuzamahanga igira amakenga ko bishobora kuba bibi kurusha imvururu zabaye mu kwezi gushize, igihe amatora azaba ari kuba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo