Mu gihe hagikorwa iperereza, uwasifuye umukino wa LLB na Rayon Sports yahagaritswe

ZFA, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zanzibar ryahagaritse umusifuzi wayoboye umukino wo kwishyura wahuje ikipe ya LLB yo mu Burundi na Rayon sports yo mu Rwanda, ubwo hari mu mukino wa 1/32 cy’irushanwa rya CAF Confederation Cup ryaberaga I Burundi.

Muri uyu mukino Rayon Sports yatsinze 1-0, mu gihe mu mukino ubanza wabereye I Kigali, amakipe yombi yari yanganyije 1-1, gusa nyuma y’umukino wo kwishyura, CAF yatangaje ko igiye gutangiza iperereza ku kuba ikipe ya Rayon Sports yaba yaraguze umukino bigatuma yegukana intsinzi.

Iki gihe benshi mu bari bafite inshingano zifite aho zihuriye n’umukino, barimo abasifuzi, amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Burundi n’abandi bandikiwe amabaruwa abagaragariza ko hagiye gukorwa iperereza kuri ruswa, gusa kuri iyi nshuro hakaba hiyongereyeho, umusifuzi w’ibanze muri uyu mukino Ali Nassoro wo muri Zanzibar.

Umuvugizi wa ZFA atangaza ko Ali yahagaritswe by’agateganyo mu rwego rwo korohereza CAF gukora iperereza, kandi nawe abashe kuribonera umwanya, gusa ngo ibi bikaba bidasobanuye ko bamaze kumuhamya icyaha.

Uretse Ali Nassoro, yatanyije gusifura na Frank John Komba, Soud Idd Lila na Israel Omuningi Njunwa Mujuni.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo