Ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda byishe imwe mu mishinga y’iterambere

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibibazo by’umubano warwo na Uganda byangije imwe mu mishinga y’iterambere ariko ngo n’ubwo byatewe na Uganda, u Rwanda rwiteguye gukora igishoboka ngo ibibazo birangire.

Madamu Louise Mushikiwabo, Minsitiri w’ububanyi n’ahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda ashimangira ko icyizere cy’umubano mwiza gishingiye ku mateka y’ibihugu byombi kiyoyokeshwa na Uganda.

Minisitiri agaragaza ko ubushake bw’abayobozi b’ibuhugu byombi, Perezida Yoweri Museveni na mugenzi w’u Rwanda Paul Kagame butanga icyizere cyo kuzahura uyu mubano.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse imishinga y’iterambere yangijwe n’iki kibazo n’uburyo abaturage b’ibihugu byombi bagezweho n’ingaruka.

Ngo mu minsi ishize sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege ya RwandAir yasabye Uganda uburenganzira bwo kujya ikura abagenzi ku kibuga cy’indege cya Entebbe ibajyana mu Bwongereza.

Ubu busabe ngo bwatewe utwatsi, mu mishanga y’ibikorwaremezo, yagombaga guhuza u Rwanda na Uganda binyuze mu Muhora wa Ruguru irimo iy’amashanyarazi n’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Mombasa na Kigali uciye Nairobi na Kampala.

Aha Uganda yahisemo gushyira ingufu ku gice kiyihuza na Sudani y’Epfo birenza ingohe u Rwanda.

Icyasha cya vuba mu mubano w’u Rwanda na Uganda kiremye muri Nzeri 2017, aho hari abanyarwanda bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda.

Icyashyize uyu mubano irudubi kandi ngo ni uko hari ibimenyetso by’uko Uganda icumbikiye abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, binjizwa mu mutwe wa RNC utavugarumwe n’u Rwanda.

Mu minsi ishize Perezida wa Uganda yirukanye uwari umukuru w’igipolisi General Kale kayihura n’uwari Ministeri w’umutekano Henry Tumukunde, ibyiswe impinduka zitunguranye. Hari bamwe mu basesenguzi ba politiki bavuze ko icyo aba bagabo bazize gifitanye isano n’ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo