Bafite ikibazo cyo kubura imboga kuko hari aho babujijwe kuzihinga

Abacuruzi n’abaguzi b’imboga mu Ntara y’uburasirazuba baravuga ko ibiciro by’imboga bikomeje kuzamuka cyane, bitewe nuko ubuhinzi bwazo bwagabanutse kuko abenshi bazihingaga mu bishanga bakaba barabyirukanwemo.

Impamvu zikekwa n’abacuruza imboga ndetse n’abazihaha ngo ni uko abenshi mu bazihingaga batakemerewe kuzihinga mu bishanga kubera amabwiriza yo kubungabunga ibishanga, ibi ngo byatumye umubare w’abakoraga ubuhinzi bw’imboga ugabanuka cyane, bityo zikagera ku isoko ari nke ibiciro bikazamuka.

Hari abavuga ko kuri ubu batatinyuka kugura imboga bitewe n’igiciro ziriho kuri ubu, nyamara imboga ni kimwe mu biribwa bifasha cyane mu kurwanya imiririre mibi, cyane ko hari n’abafite ubwoba bwuko nta gikozwe mu minsi iri imbere hari abagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi kubera ibura ry’imboga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo