Barishimira umusaruro uva mu buhinzi bwifashisha amaterasi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro hamwe mu hagaragara amatarase y’indinganire barishimira ubu buryo bw’imihingire igezweho kuko ngo umusaruro wikuba inshuro zisaga 10 ugereranyije no guhinga bisanzwe ahadakoze aya materase.

Mu murenge wa Kisaro ho mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hagaragara ku bwinshi amaterase y’indinganire ku misozi, iyo uganiriye n’abahatuye bakubwira ko aha ari mu hambere hageze iyi mihingire mu Rwanda , biturute ku mufrere witwa Cyrille wayahingishije, icyo gihe ngo bamwe barabirwanyije bavuga ko bitubya ubutaka, ariko hari n’abandi abahise babyumva.

Nyuma yo gufata iyambere bagahinga muri ubu buryo ngo umusaruro warabonetse ariyo mpamvu aya materase arambye muri iki gice, ndetse uhinze wese akishimira guhinga muri ubu buryo, dore ko banagira amahirwe y’imishinga ikunda kubafasha mu kubacira aya materase, umusaruro ngo ukaba wikuba inshuro zisaga 10 ugereranyije n’umusaruro babonaga bagihinga mu buryo bwa gakondo.

Amaterase y’indinganire ni imwe mu mitunganyirizwe y’ubutaka ifasha mu gutera imbuto zirobanuye, kandi mu murima umwe uburyo bwo gufata amazi bukoroha, isuri ikarwanywa kuko ayo mazi agabanyirizwa umuvuduko ,ifumbire ikarama mu butaka kuko ntakiyirukankana, ibyo byose kimwe n’ibindi byakwiyegeranya bigatuma umusaruro uboneka ari mwiza kandi mwinshi nkuko abaturage babyiyemerera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo