Hatangiye gutoranywa Amavubi U15 izakina na Tanzania umukino wa gicuti

Hatangiye gutoranywa Amavubi U15 izakina na Tanzania umukino wa gicuti

Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amguru muri Tanzania risabye umukino wa gicuti n’u Rwanda mu batarengeje imyaka 15, hatangiye gutoranywa abana mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Kabiri kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu nibwo hatangiye gitoranya abana batarengeje imyaka 15 bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bazaba bagize ikipe y’igihugu iri gutegurirwa umukino wa gicuti na Tanzania muri Gashyantare.

Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA avuga ko gutoranya aba bana biri mu rwego rwo kubashyira hamwe no kubashakira amarushanwa nk’uko mu Kuboza hashojwe iyi gahunda mu bakobwa.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare ku bufatanye bwa FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri bazatangiza shampiyona y’ingimbi izakinirwa ku rwego rw’imirenge n’amashuri abarizwamo. Abakinnyi bazitabira iki cyiciro ni abavutse muri Mutarama 2002, shampiyona ikazajya ikinwa mu gihe abanyeshuri bari ku mashuri yabo.

Nyuma yo gushyira hamwe abakinnyi mu ishuri rya FERWAFA, mu 2011 u Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 batsindirwa ku mukino wa nyuma, babona itike y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique. Nta byiciro byo hasi y’imyaka 17 byari mu mupira w’amaguru mu Rwanda, uretse icyiciro cya mbere cya shampiyona hari icyiciro cya kabiri kigenewe abakinnyi bari munsi y’imyaka 20.