Umutoza wa APR FC ashimangira ko icyizere afitiye abakinnyi be kimwereka intsinzi imbere ya Djoliba

Umutoza Ljubomir ’Ljupko’ Petrović w’ikipe ya APR FC yagaragaje ko afite icyizere gihagije cyo gutsinda Djoliba AC, nyuma y’igihe kirenga icyumweru we n’abakinnyi be bari mu mwiherero i shyorongi, bakaba bagarutse i Kigali.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo bari ku munsi wa nyuma wo kwitegura ikipe ya Djoliba AC, kugeza ubu yamaze kugera mu Rwanda, yemeza ko bakoze imyitozo ishoboka yose kugira ngo bazabuze ikipe Djoliba gukora ku mupira ndetse babibyaze umusaruro w’ibitego basabwa.

Ucyizere uyu mutoza afite ngo agishingira no ku kuba nta n’umwe mu bakinnyi be kugeza ubu ufite ikibazo cyaba icy’imvune cyangwa ikindi, cyane ko ngo nta n’ufite ikarita y’umutuku waba utazakina, bityo abakinnyi bose akaba ngo abona biteguye uko abyifuza, hakiyongereraho ko ngo bamwe mu bakinnyi ba Djolida asanzwe abazi kandi akaba yaramaze kubona uko ikina.

Uyu mutoza avuga ko afitiye abakinnyi icyizere gihagije bitewe n’uburyo bigaragaza urwego rwiza mu myitozo binatanga icyizere cy’instinzi mu mukino wo kwishyura .

Ikipe ya APR yakoze ibishoboka byose kugira ngo izatsinde uyu mukino wo kwishyura, ibintu byanayisabye kureka imikino ya shampiyona ya Azam Rwanda premier League, byatumye kugeza ubu ibarizwa ku mwanya wa 7, mu gihe mukeba wayo Rayon Sports yakomeje imikino ikaba iri ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

Biteganijwe ko wo kwishyura uzaba ejo tariko 17 Werurwe kuri sitade amahoro i saa cyenda z’amanywa, ukaba ari umukino wo kwishyura, ikipe ya APR izasabwa gukoresha imbaraga n’amayeri menshi kugira ngo ibashe kwikuraho ikipe ya Djoliba AC yayibitsemo umwenda w’igitego kimwemu mukino wabanje wabereye muri Mali.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo