Uwatoje Amavubi yabonye akazi muri shampiyona ya Ghana

Uwatoje Amavubi yabonye akazi muri shampiyona ya Ghana

Umunya Ghana Sellas Tetteh wabaye umutoza w’Amavubi mu 2010-2011 yagizwe umutoza wa Liberty Professionals, ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Ghana.

Sellas Tetteh watwaye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 yabaye umutoza w’Amavubi asezererwa kubera umusaruro muke, yagizwe umutoza wa Liberty Professionals mu gihe iyi kipe yari imaze iminsi isezereye George Lamptey.

Avuye mu Rwanda, Tetteh yongeye guhabwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’Isi cya 2013 asezererwa muri ¼ n’u Bufaransa, yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika na Misiri kuri penaliti.

JPEG - 39.8 ko

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryaje kumutiza irya Sierra Leone yari yugarijwe n’icyorezo cya Ebola ngo ayibere umutoza w’agateganyo.
Nyuma y’amezi atatu, Tetteh yasezeye mu batarengeje imyaka 20 ngo ashyira imbaraga muri Sierra Leone yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika, ayibuze bahita bamwirukana.

Mu mwaka ushize wa shampiyona, Ghana Premier League, Liberty Professionals yasoje ku mwanya wa 13 rutahizamu wabo, Latif Blessing atsinze ibitego 17 akurikiwe na Yahaya Mohamed wa Aduana Stars na Kwasi Donsu wa Medeama batsinze ibitego 15. Shampiyona ya Ghana izatangira muri Gashyantare 2017.