Ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yamaze gushyirwa ahagaragara yitegura Kenya

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika U20 igiye gutangira hirya no hino kuri uyu mugabane. U Rwanda rurahera ku ikipe y’igihugu ya Kenya. Mashami Vincent na Rwasamanzi umwungirije bahamagaye ikipe y’abakinnyi 30 barimo babiri ba Rayon sports na bane ba APR FC.

Buregeya Prince, Tumushime Ally Tidjan na Byiringiro Lague ni bamwe mu bazwi mu Amavubi U20 yahamagaweBuregeya Prince, Tumushime Ally Tidjan na Byiringiro Lague ni bamwe mu bazwi mu Amavubi U20 yahamagawe
Mu mpera z’icyumweru gitaha, tariki 1 Mata 2018 mu mujyi wa Machakos muri Kenya hateganyijwe umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 uzahuza Amavubi y’u Rwanda na ‘Harambee Starlets’ ya Kenya.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itangira imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu gatatu yahamagawe n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Mashami Vincent wungirijwe na Rwasamanzi Yves usanzwe utoza Marines FC na Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba Mukura VS.

Abakinnyi bamenyereye amarushanwa bakina mu makipe akomeye mu kiciro cya mbere bari muri 30 bahamagawe harimo ; Songayisibo Shaffy, Buregeya Prince, Nyirinkindi Saleh na Byiringiro Lague ba APR FC, Bonane Janvier na Uwineza Aime Placide ba Kiyovu sports, na Habineza Olivier (murumuna wa Rutanga Eric), na Tumushime Allly Tidjan (murumuna wa Manishimwe Djabel) baheruka gusinyira Rayon sports bavuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe


Abanyezamu :
Cyuzuzo Gael (Unity Fc), Ntwali Fiacre (Intare Fc) na
Iratugenera Edouard (Mukura VS)

Ba myugariro : Songayisibo Shaffy (APR Fc), Buregeya Prince (APR Fc), Ndayishimiye Thierry (Marines Fc), Ishimwe Christian (Marines Fc), Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Habineza Olivier (Rayon Sports Fc), Ndabarasa Tresor (Unity Fc), Nkubana Marc (Unity Fc), Nshimiyimana Govin (Intare Fc), Hakizimana Felicien (Intare Fc) na Niyigena Clement (Intare Fc),

Abakina hagati : Nyirinkindi Saleh (APR Fc), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera Fc), Tumushime Allly Tidjan (Rayon Sports Fc), Muhozi Fred (AS Kigali), Ishimwe Saleh (Unity Fc), Byukusenge Jacob (Intare Fc), Nyandwi Charles (Intare Fc), Uwimana Emmanuel (Intare Fc) na Nduwayezu Jean Paul (Musanze Fc)

Ba rutahizamu : Byilingiro Lague (APR Fc), Mugisha Patrick (Marines Fc), Sindambiwe Protais (Intare Fc), Nshimyumuremyi Gilbert (Intare Fc), Tumusime Aloysias (Intare Fc) na Ndayisenga Emmanuel Fleury (Mukura VS)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo