Eric Gakwaya niwe wegukanye Rallye de l’Est

Gakwaya Eric ni we wegukanye irushanwa rya Rallye de l’Est ryasojwe ku munsi w’ejo ku cyumweru ku wa 25 Werurwe 2018, kugera saa cyenda mu mihanda ya Kimironko- AZAM- Bumbogo na Ndera

Eric watwaye iri rushanwa yari ari kumwe na Tuyishime Regis mu modoka ya Subaru impresa, yahize bagenzi be bari bafite imodoka zigera ku munani zabugenewe zirimo Subaru impreza ya Mutuga Janvier na Bukuru Hassan, na Mbabazi Olivier, Toyota Avensis ya Imitiaz Din na Uwimana Jules n’izindi.

kuwa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 nibwo habanje igice cya mbere cya “Rallye de l’Est” cyabereye kuri CHIC, ariko cyo kikaba cyari kigizwe n’akarasisi k’amamodoka asanzwe y’abantu biyizera ko bazi gutwara bafite n’ubuhanga budasanzwe bakaba bakurikiwe no kwiyerekana kw’imidoka zisanzwe zikina rallye ari na cyo zakorewe.

Biteganijwe ko nyuma y’iri siganwa, muri uyu mwaka hazaba andi atandukanye arimo Rallye yo kwibuka izabera i Huye ku wa 2-3 Kamena, Pearl of Africa Uganda Rally izabera Uganda ku wa 20-22 Nyakanga ; ku wa 8 Nzeri hazaba Rally Sprint ; ku wa 5-6 Ukwakira habe Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018 ; hasoze Rallye des Mille Collines iteganyijwe ku wa 7-8 Ukuboza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo