Ingabo zihoraho zigiye gushyirwa ku mupaka wa Uganda na Congo

Ingabo zihoraho zigiye gushyirwa ku mupaka wa Uganda na Congo

Ibihugu bigize umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari(ICGLR) bigiye gushyira ingabo zihoraho ku mupaka wa Uganda na Kongo hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ni igikorwa umuryango wa ICGLR uvuga ko kizagerwaho mu kwezi kwa mbere aho ingabo zizaba zivuye mu mitwe 12 yo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yose,izakambika mu karere ka kasese ku rubibi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda nkuko inkuru y’ikinyamakuru The East Africana ibivuga.

Ku ikubitiro ngo uyu mutwe uzaba utumbiriye guhangana n’umutwe w’inyeshyamaba zirwanya leta ya uganda za ADF Nalu ,ariko ngo zishobora no kurwanya n’indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga mukuru w’inama mpuzamahanga y’umuryango ICGL,Zachary Muburi-Muita avuga ko kuri iyi nshuro uyu mwanzuro ushobora gutuma ituze rigaruka muri kariya karere mu gihe ingamba zihuriweho n’ibihugu mu guhashya imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo zisa n’izitarageze ku ntego.

Muita avuga kandi ko umuryango wa ICGL uhangayikishijwe cyane n’uko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira urubyiruko rwo mu bihugu byo mu karere k’africa y’iburasirazuba irushukisha kujyanwa mu bihugu nka Arabia Saudite.

Ikindi gihangayikishije umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari,birimo ibibazo b’umutwe wa M23 watsinzwe ariko ukaba ngo ukiri ku butaka bwa Uganda, kandi wakagombye gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo waturutsemo.

Ariko ngo izi ngabo ngo zizanagira uruhare mu gucungira hafi impunzi zirimo bamwe bahoze ari ingabo za Riek Machar zigera ku 80,000 zibarizwa muri Congo,ku mpungenge ko zishobora kurema umutwe urwanya guverinoma ya Salva Kiir.