Kidumu ari mu bitaro nyuma yo guhabwa uburozi

Umuhanzi w’icyamamare mu karere, Jean Pierre Nimbona, uzwi nka Kidum yatangaje ko hari abashatse kumuhitana mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yaje mu Burundi.

Nyuma y’igitaramo yakoreye I Burundi, ubwo yaririmbiraga abanyeshuri bari mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ku cyumweru, bukeye bwaho Kidumu ngo yashatse kwerekeza muri Kenya aho yari amaze iminsi aba, ariko abakozi ba Kompanyi y’indege ya Kenya Airways baramubuza bitewe nuko babonaga arembye.

Kidum yatangaje ko yahise asubira kwa muganga ahita ashyirwa mu ibitaro, akaba yemereye BBC ko abaganga bemeje ko yariye uburorozi, ndetse akaba avuga ko we aho yariye ubwo burozi ahazi, ariko ko adashobora kuhavuga mu itangazamakuru ngo kuko ari akazi k’abashinzwe umutekano.

Inkuru yuko Kidumu arembye yatangiye kumeneyekana ubwo we ubwe yabishyiraga ku rubuga rwa facebook agaragaza ko arwaye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo