Dukoze nk’uko abadafite ibibazo nk’ibyacu bakora, ntabwo twaba dukora neza-Perezida Kagame

Atangiza umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze bagera ku 1300 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, ab’Uturere n’abagize inama y’umujyi wa Kigali, n’abayobozi b’Intara, Perezida Kagame yababwiye ko bakwiye guhora bategereza ku buryo budasanzwe.

Perezida Kagame yagize ati "Tugomba guhora dutekereza kandi dukora ku buryo budasanzwe. Dukoze nk’uko abadafite ibibazo nk’ibyacu bakora, ntabwo twaba dukora neza".

" Abayobozi tugomba gutekereza uko dukorera abaturage bacu. Ntabwo abayobozi baberaho kwireba. Iyo uri umuyobozi, kugira ngo ubeho neza n’abawe babeho neza, ugomba kuba utekereza abandi uko babayeho, nuko babaho neza".

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo ubufatanye ari ngombwa, ujya gufatanya n’undi akwiye guhera ku bibazo bye, akumva neza uko biteye, ndetse ko buri wese agomba guhora atekereza uruhare rwe, kandi akumva ko arufite.

Yavuze kandi ko nk’Abanyarwanda bagomba guhora batekereza uburyo bwinshi butandukanye bw’ukuntu igihugu ntawakibuza ubuhumekero.

Ati " Dushoboye kunoza imikorere yacu, byadufasha kugera kubyo twifuza. Iyi niyo ntego y’uyu Mwiherero. Nk’u Rwanda, kubera aho dutuye nk’igihugu kidakora ku nyanja, akenshi hari ubwo uko tugera kubyo twifuza bigenwa n’uko ibintu bimeze mu baturanyi".

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byumvikana, ndetse ko ibisubizo birahari. Ariko ko usanga hari aho abayobozi bikorera uko bashatse, bakivugira ibyo bashatse, bityo bya bibazo ntibikemuke uko bigomba, no mu gihe cya ngombwa. Ugasanga ikibazo cyafata icyumweru ngo gikemuke kirafata umwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo