Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% mu kwezi kwa 12/2016 ugereranije n’ uko byari biri mu kwa 12/2015

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% mu kwezi kwa 12/2016 ugereranije n’ uko byari biri mu kwa 12/2015

Raporo y’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2016, mu mijyi, Ibiciro byiyongereyeho 7,3% ugereranyije n’ uko byari mu kwa 12 k’ umwaka wa 2015.

Ugereranyije n’ uko byari mu kwa 12 k’ umwaka wa 2015. Ni nyuma y’ aho ngo ihinduka ry’ ibiciro mu kwezi kwa 11/2016, ryari kuri 6,4%. Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ibarurishamibare gisobanura ko bimwe mu byatumye mu mijyi Ibiciro bizamukaho 7,3% mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, ari izamuka ry’ ibiciro by’ ibiribwa n’ ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,4%, iby’ amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ ibindi bicanwa byazamukaho 1,4% n’ ibiciro by’ ibijyanye n’ ubwikorezibyazamutseho 7,7%.

Naho mu byaro, raporo y’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ibarurshamibare igaragaza ko mu kwezi gushize kwa 12/2016, ibiciro byiyongereyeho 13,0% ugereranyije n’ ukwezi kwa 12/2015. Mu byaro ho, ngo ihinduka ry’ ibiciro mu kwezi kwa 11/2016, ryari ku 10,6%.

Iki kigo, gisobanura ko bimwe mu byatumye mu byaro ibiciro bizamukaho 13,0% mu kwezi kwa 12/2016, ari ibiciro by’ ibiribwa n’ ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 22,1% n’ ibiciro by’ ibijyanye n’ Ibyambarwa n’ inkweto byazamutseho 5,3%.

Gusa iri zamuka kw’ ibiciro, hari abaturage baritwerera ingaruka z’ ihindagurika ry’ ikirere, ngo ryanatumye banagira inzara, kuko imvura n’ izuba bidasanzwe hari aho byishe imyaka mu mirima. Mu gukomatanya ihindagurika ry’ ibiciro mu mijyi no mu byaro, raporo y’ ikigo cy’ Igihugu cy’ ibarurishamibare igaragaza ko mu kwezi kwa 12/2016, byiyongereyeho 11% ugereranyije n’ ukwa 12 k’ umwaka wa 2015.

Iyi raporo ije nyuma y’ aho mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, Minisitiri w’ Ubucuruzi, Inganda n’ Umuryango wa Afurika y’ iburasirazuba (MINEACOM), François KANIMBA yabwiye itangazamakuru ko izuba ridasanzwe mu mwaka wa 2016 ryateye izamuka ry’ ibiciro mu buryo bukomereye leta, cyakora ngo hakozwe ingomero zifata amazi yuhira imyaka mu gihe cy’ izuba ryinshi. Ndetse na tmwe mu twibasiriwe n’ imvura nyinshi nka mu karere ka Gakenke na Rulindo mu kwezi kwa 9, Radio10 na TV10 byasanzwe hacukurwa imirwanyasuri hirindwa ko imvura yakongera kubuza abaturage kwihaza mu biribwa.