Kiliziya Gatorika yamaganye ubwicanyi n’ishimutwa bikomeje gukorerwa abagande

Abasenyeri ba Kiriziya Gatorika n’Abangilikani bo muri Uganda barashinja leta kunanirwa kurengera ubuzima bw’abakomeje gushimutwa no kwicwa mu gihugu.

DailyMonitor ivuga ko aba basenyeri bifashishije ubutumwa bwa Pasika, mu rwego rwo kunenga leta no gushishikariza abagande kwamagana umuco uri gukura w’umwicanyi.

Mu butumwa yandikiye mu biro bye biri i Rubaga, muri Kampala, Musenyeri Cyrian Kizito Lwanga wa Diyosezi ya Kampala yanenze leta avuga ko ikwiye gushyira imbaraga mu rwego rwayo rushinzwe iperereza kugira ngo ibashe guta muri yombi abakomeje gukora ibi bikorwa.

Ati « Abantu benshi barashimuswe abandi baricwa. Muri iyi minsi iyo usohotse aho uba, ntuba wizeye ko uri bugaruke ukiri muzima cyangwa uri bupfe. Ariko inzego zishinzwe iperereza ntacyo zibikoraho ».

Bimwe mu bikorwa birimo ubwicanyi bivugwa ko byananiranye gukorwaho iperereza harimo gukora ku mfu zitandukanye zirimo urwa Andrew Felix Kaweesi wahoze ari umuvugizi wa Leta, abayoboke benshi b’idini ya Islam n’abagore bo mu bice by’umujyi wa Kampala, hatirengagijwe n’amazu y’abantu agenda yibwa, ibi byose ngo bikaba bikomeje gushyira igitutu ku nzego z’umutekano zitagira icyo zikora.

Musenyeri Lwanga avuga ko abo bireba bakwiye kubibazwa, ati « Ubu bwicanyi n’ishimutwa bikorerwa abana, abagore n’abagabo barengana riteye ubwoba. Turasaba Leta kugeza imbere y’ubutabera abakwiye kubibazwa, barimo abahagarariye leta ».

Mugenzi we wo muri Kiliziya Gatorika, Musenyeri Stanley Ntagali, we yasabye Abagande gukoresha igihe cya Pasika mu kurwanya ibi bikorwa bw’ubwicanyi, bagashyira imbere ubuzima, kuko Yezu yabutanze abinyujeje mu rupfu rwe n’izuka, ndetse avuga ko ibiri gukorwa binyuranijwe n’ubutumwa bwiza bwa Yezu bwo guha abantu ubuzima.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo