Ubuyobozi bwa Vatican bwanyomoje amagambo umunyamakuru yabeshyeye Papa Francis

Ubuyobozi bwa Vatican bwahakanye ibyagaragaye mu nyandiko y’ikinyamakuru “La Repubblica” bivuga ko Papa Francis yatangaje ko umuriro w’iteka utabaho.

BBC ivuga ko nyuma y’ikiganiro Eugenio Scalfari yagiranye na Papa Francis hahise hasohoka inyandiko ivuga ko papa yatangaje ko umuriro w’iteka utabaho,

Eugenio Scalfari wanditse iyi ngingo muri iki kinyamakuru nkaho ari Papa Francis ubivuga agira ati « Roho ntabwo zihanwa, izicujije zihabwa imbabazi z’Imana zikazabasha kuyibona, iziticujije ntizibabarirwa, ahubwo zirazimira, nta muriro ubaho ahubwo zirazimira".

Ubuyobozi bw’i vatican bwahakanye aya makuru buvuga ko atari yo, ko Papa Francis atigeze ahakana iby’ukujya mu muriro kwa roho z’abanyabyaha, ndetse ko batigeze bagirana ikiganiro kijya mu itangazamakuru, ahubwo ko baganiriye bisanzwe.

Nyamara abarwanya ibi bavuga ko muri Bibiliya nta hagaragara iby’umuriro w’iteka uhabwa roho z’abanyabya, nyamara amahame ya Kiliziya Gatorika avuga ko umuriro w’iteka ubaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo