Umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uri mu Rwanda utangaza ko umwami azatabarizwa kuri iki cyumweru tariki ya 15 mutarama 2017

Umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uri mu Rwanda utangaza ko umwami azatabarizwa kuri iki cyumweru tariki ya 15 mutarama 2017

Umwami Kigeli V ndahindurwa watanze ku ya 16 ukwakira 2016 ngo azatabarizwa I Mwima mu karere ka Nyanza ahasanzwe habarizwa umusezero w’umwami Mutara III Rudahigwa wari mukuru we. Uyu muryango kandi uhakana ko hari undi mwami wasimbuye Kigeli V, ukavuga ko uwiswe umwami Yuhi VI Bushayija, atari umwami kuko ngo atimitswe bikurikije imigenzo isanzwe yakurikizwaga I Bwami.

kibazo cy’aho umwami Kigeli V Ndahindurwa agomba gutabarizwa nticyagiye kivugwaho rumwe. Hari abavugaga ko kuba yitwa Kigeli byakagombye gutuma atabarizwa I Rutare mu karere ka Gicumbi ya none kuko ngo ari ho hari umusezero w’abami bitwa ba Kigeli. Nyamara abo mu muryango w’umwami kigeli bo bashimangiye ko umwami azatabarizwa I mwima mu karere ka Nyanza. Babishingira ku kuba ngo aha ari ho Kigeli Ndahinsdurwa yimiye ingoma akaba ngo ari naho umwami Mutara III Rudahigwa mukuru we atabarijwe.

Itanga ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa ryasize igisa n’urujijo kuko umuryango we uba mu Rwanda wagaragaje ko atarasimburwa mu gihe uwitwa Boniface Benzinge uvuga ko akuriye inama y’abiru akaba ngo ari n’umujyanama w’umwami Kigeli Ndahindurwa, yasohoye itangazo rigenwe abanyamakuru ryimika Emanuel Bushayija, umwuzukuru wa Yuhi IV Musinga, nk’umwami usimbuye Kigeli V Ndahindurwa.

JPEG - 41.9 ko

Gusa iri tangazo ryamaganiwe kure n’abo mu muryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa. Kigeli V Ndahindurwa nta we yasize avuze ko azamusimbura. Iyo umwami atanze atavuze uzamusimbura rero, abiru baraterana n’abakuru b’umuryango bakarebera hamwe uzima ingoma. Ntabwo yimikwa n’abantu babiri bari muri Amerika.Bariya se barabikoze ? Nicyo kibazo. Uwo mwami ntituzi ibye, bizwi n’abamwimitse.

Abahagariye umuryango w’umwami Kigeli Ndahindurwa mu Rwanda bavuga ko guhera kuwa Kabiri ushize uyu muryango uri mu cyunamo. Uvuga kandi ko hateganyijwe ikindi cyunamo nyuma yo gutabariza nyakwigendera ariko ngo amakuru agendanye nacyo azamenyekana nyuma. Uyu muryango kandi ntuvuga niba nyuma yo gutabariza umwami,azasimburwa.Ariko Pasteur Ezra Mpyisi uwuhagarariye avuga ko iki umuryango na Leta y’u Rwanda bazakiganiraho.