Umunya Ethiopiakazi Misker niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen

Umunya Ethiopiakazi Misker Kassahun ni we wegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen ryahatanirwaga ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 30 Werurwe, nibwo hamenyekanye uwahize abandi mu bakobwa bagera kuri 13 bya Afurika bahataniraga ikamba rya “Miss Africa Beauty Queen, Misker Kassahun” ahembwa imodoka yo mu bwoko bwa SUV ndetse n’amadolari 5000, mu gihe igisong cye cya mbere cyahembwe ibihembo birimo amadolari 3000, naho icya kabiri gihabwa amadolari 2000.

Misker Kassahun wegukanye iri rushanwa asanzwe afite ubunararibonye kuko yagiye yitabira amarushanwa atandukanye arimo Miss University Africa na Miss Suprenational ya 2016 ndetse akanitwara neza, akaba yarize ibijyanye n’ubuvuzi muri St. Paul’s Hospital Millennium Medical College.

Aya marushanwa yari ifite intego igira iti “Ubwiza, Amahoro n’ubumwe” yitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 15 baturutse mu bihugu nka Nigeria, South Africa, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda, Gambia na Mali, ariko aza kurangira hasigayemo 13 bagiye bavamo ku mpamvu zitandukanye, harimo umunyarwakazi Muthoni Fiona wesezeye ku munsi w’ejo kubera imvune.



Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo