Amerika igiye kujya yinjira mu mbuga nkoranyambaga z’abifuza kuyijyamo

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zigiye kujya zigenzura imbuga nkoranyambaga z’umuntu ushaka visa yo kwinjira muri Amerika.

Ya makuru yatangajwe na minisiteri ububanyi n’amahanga y’iki gihugu ivuga ko umuntu wese ushaka kwaka ibyangombwa by’inzira bizwi nka Visa, bazajya batanga ibisabwa bifasha ababishinzwe kwinjira mu mbuga zabo za Facebook na Twitter.

Leta y’iki gihugu ivuga ko bateganya ko abantu bagera ku miliyoni 14.7 ku mwaka aribo bashobora kugerwaho n’iyi gahunda.

Abashaka "visa" ngo bazajye basabwa gutanga nimero za telefone bakoresheje mu myaka itanu, ibyangombwa bikenerwa mu kwandikiranira ku mbuga nkoranyambaga, hamwe n’ibihugu bamaze gutembereramo.

BBC ivuga ko nyuma y’ibi kandi ngo bazajye basabwa kuvuga impamvu ibazajye, kugira ngo bamenye niba hari abamaze kwirukanwa mu gihugu icyaricyo cyose, cyangwa ko hari inshuti yaba yaragiye mu bikorwa by’iterabwoba.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko iyi gahunda nshya itareba abasanzwe bajya muri Amerika bakoresheje Visa nk’Ubwongereza, Canada, Ubufaransa n’Ubudage.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo