Umuhungu wa Etienne Tshisekedi yiteguye guhangana mu matora yo muri Kongo

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo, "Union pour la Démocratie et le Progrès Social" (UDPS) ryagennye Félix, umuhungu wa Etienne Tshisekedi watangije iryo shyaka, kurihagararira mu matora ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.

Nk’uko AFP yabitangaje, ngo nyuma y’inama yabaye mu ijoro i Kinshasa ryakeye,Ishyaka UDPS ryanzuye ko Félix Tshisekedi, umuhungu w’uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Etienne Tshisekedi uherutse gupfira i Buruseli muri Gashyantare umwaka ushize, ariwe uzaba umukandida mu matora yo mu kwezi kwa 12 uyu mwaka, akaba ari nawe n’ubundi wari watorewe kuyobora ishyaka n’amajwi 790 ku 803.

Ubwo yamaraga kwemezwa, Félix Tshisekedi yagize ati "Ndemera ko UDPS izajya ku butegetsi uno mwaka gusubiza ibintu mu buryo mu gihugu,"
Amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe tariki 23 Ukuboza, nyuma yo kwigizwa inyuma inshuro zigera kuri ebyiri, ibintu byabitse ubwoba mu baturage, bitewe n’imirwano bakeka ishobora kuzaba nyuma y’ibi.

Ni mu gihe Perezida Joseph Kabila ari ku butegetsi kuva mu 2001, akaba yaragombaga kuba yaravuye ku butegetsi mu mpera z’umwaka wa 2016, ubwo yarangizaga manda ze zigera kuri ebyiri yemererwa n’amategeko. Kuri ubu akaba ari ku butegetsi yitwaje ko itegeko rivuga ko umukuru w’igihugu abuvaho igihe habonetse umusimbura.

Uku kuguma ku butegetsi kwa Kabila kwatumye havuka imyigaragambyo mu gihugu cyose, abantu benshi bayisigamo ubuzima.
Muri iki gihe abanyagihugu benshi ntibashyigikiye Perezida Joseph Kabila, ariko bakaba bafite ubwoba mu gihe amatora yahagarikigwa n’akanama gashinzwe amatora muri iki gihe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo