Musenyeri yavuze ko Perezida Museveni akwiye kugarukira Imana

Umusenyeri mu Burengerazuba bwa Uganda, witwa Henry Katumba Tamale yasabiye Perezida Museveni abanyapolitiki n’abandi bayobozi ko bakizwa kuko bafata ibyemezo bidafasha abaturage.

Ibi Musenyeri yabivugiye ku kigo cy’amashuri yisumbuye giherereye i Kako, aho yari yayoboye amasengesho yo gushimira Imana kubera abanyeshuri batsinze neza ibizamini by’umwaka wa 2017.

Avuga ko iyo abayobozi batavutse bwa kabiri bafata ibyemezo bitabereye abaturage bityo bikabagiraho ingaruka mbi, ati « Nigeze kumva ko Perezida yabatijwe, ariko mbona akwiye kugarukira Imana akamamaza agakiza, ibyo bizatuma ayoborwa n’Imana mubyo akora byose ».

DailyMonitor ivuga ko yanaboneyeho kugira inama abanyeshuri kutita cyane ku gutsinda neza amasomo yo ku ishuri, ahubwo bakita no gutsinda kwa roho zabo ndetse n’imyitwarire myiza, kuko ibi ari byo bibafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo bashoboye guhangana.

Ati « Twagiye tubona benshi badashoboye kubera ko bakora ibyo batize ngo kuko bize byinshi ».

Kuri we ngo gutsinda neza mu masomo yo mu ishuri utabasha gutsinda mu by’umwuka cyangwa ibya roho n’uburere bwiza n’igihombo.

Yanashishikarije kandi abarezi kudafasha abanyeshuri kubona amanota meza gusa, ahubwo no kubaha ibyabafasha guhangana n’iyi si.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo