Ku myaka 45 Cameron Diaz yasezeye muri Cinema

Umukinnyi wa Film Cameron Diaz wamenyekanye muri filimi zirimo « There’s Something About Mary”, “Charlie’s Angels” na “Gangs of New York” yemeje amakuru avuga ko yasezeye mu mwuga wo gukina filimi.

Mu byo yatangaje ubwo yari ari kumwe na Christina Applegate ndetse na Selma Blair ahamya ibyo gusezera kwe, yakoresheje ano magambo agira ati « Bishoboka ko nagombaga, murabizi, ndashaka kuvuga, ndi hasi. Ntacyo nkora ngo ngikore uko bikwiye. Nabaye mpagaritse, nako mu by’ukuri nahagaritse, gusa numvaga ngikeneye kubabona ».

Muri uku kwezi nibwo hatangiye gukwirakwira ibihuha by’uko Diaz yaba agiye gusezera ku gukina filimi, biturutse ku kiganiro yagiranye na Blair, aho Blair yagize ati « Cameron yahagaritse gukina ».

Nyinshi muri filimi abantu bazajye bamwibukiraho zirimo « the Mask”, “My Best Friend’s Wedding” na “The Holiday and Shrek” 

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo