Papa yatanze ubutumwa ku munsi wa Pasika avuga ku mutekano muke muri Kongo

Ku munsi wa Pasika, Papa Francis yatanze ubutumwa bugaruka ahanini ku mutekano muke uranga bimwe mu bihugu byo hirya no hino ku isi, ahamagarira isi kwimika amahoro mu gihe irangwamo amakimbirane n’intambara, inzara, n’iterabwoba cyane mu bihugu bya Afurika

Ku cyumweru tariki 1 Mata, abakirisitu ku isi hose bizihizaga Pasika, bivuga izuka rya Yezu Kristu, kuri uyu munsi kuri Bazilika ya yitiriwe Mutagatifu Petero I Roma, Papa Francis yagarutse ku mutekano muke urangwa muri bimwe mu bihugu birimo Syria, Venezuel, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Sudani y’Epfo ndetse n’ibindi.

Mu butumwa yatanze yagize ati “Hakenewe imbuto z’icyizere n’agaciro ahari ubwicanyi no guhezwa, inzara n’ubushomeri, ahari abimukira n’impunzi, inzirakarengane z’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ubucakara bwafashe indi sura”.

Aha yagarutse by’umwihariko kuri Syria avuga ko hakwiye guhagarikwa ubwicanyi buri kuhakorerwa, asaba ko abatishoboye bahababarira bahabwa imfashanyo, yasabye ko habaho ubwiyunge muri iki gihugu, ndetse hakarwanywa amacakubiri muri yemen.

Yagarutse kandi ku macakubiri muri Ukraine, avuga ko hakwiye kubaho ubwumvikane kuri iki gihugu cyacitsemo ibice, kuri korea avuga ko impande zombi zikwiye kuganira zigakuraho ibizitanya, zikubaka ubumwe kuko iyo hari amakimbirane no kutumvikana, ingaruka zibasira abaturage.

Aha kandi yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke uranga Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Sudani y’Epfo ashimangira ko intambara zikwiye guhagarikwa, kuko zikomeje guhitana umubare munini nw’abaturage, inzara, ihohoterwa n’ibindi bigira ingaruka mbi ku bana cyane cyane.

Yavuze ku mutekano muke muri Venezuela, agaragaza ko hakwiye kubaho ibyiringiro hashakwa amahoro ndetse no guhagarika ubwicanyi bwazahaje iki gihugu.

Source : NBC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo