Boko Haram yongeye kugaba igitero yica abaturage ba Nigeria

Abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bishe abaturage bagera kuri 18 mu mirwano n’igisirikare cya Nigeria, aho bari bateye bitwaje imbunda n’ibisasu biturika mu Majyaruguru y’iki gihugu mu duce twa “Shuwa” na “Kura".

Ahagana mu ma saa mbiri mu ijoro ryakeye nibwo Boko Haram yateye mu gace kegereye Maiduguri, muri leta ya Borno yica abagera kuri 18, abandi 68 barakomereka, ubwo bageragezaga guhunga, gusa ngo ntihahise hamenyekana niba ari abasivile bari batuye muri aka gace cyangwa niba ari abarwanyi b’igisirikare.

Ba’Kura Abba Ali, ukuriye igisirikare cya Nigeria muri ako gace yabwiye AFP ko aba barwanyi bateye bagerageza kwinjira mu gace ka Maiduguri ndetse ko ngo abateye bari barimo abitwaje ibisasu byo kwiturikirizaho bagera kuri 7 baje n’amaguru.

Ibi bitero byagabwe nyuma yuko mu mwaka wa 2009 nanone hari hagabwe ikindi gitero cyo cyari cyahitanye abangera ku 20.000, abarenga 2.000.000 barahunga, gusa iki cyo ngo kikaba cyagabwe mu gihe Nigeria yari imaze iminsi mike itangaje ko iri mu biganiro n’uyu mutwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo