Miguna Miguna yageze Canada ashyira hanze agahinda ke

Umunyamategeko Miguna Miguna yanditse agaragaza akababaro yatewe n’ibyo yakorewe ubwo yavaga muri Canada yerekeza muri Kenya, ashinja abo mu ishyaka rya Jubilee.

Yagize ati "Ndashimira Imana, umuryango wanjye, abambaye hafi, inshuti nyazo n’abagiye bamfasha kubera inkunga yabo, ineza yabo ndetse n’uburyo bifatanyije nanjye mu gushaka ubutabera n‘amahame agenga demokarasi".

"Uyu munsi nageze Ontario, muri Canada kugira ngo bakore isuzuma ku irogwa ryanjye, ndetse n’ubundi bufasha bitewe n’uburyo nafashwe bunyuranije n’amategeko burimo no guhohoterwa, iyicarubozo n’uburozi nahawe nabo mu ishyaka rya Jubille".

Miguna Miguna yabanje kuba I Dubai aho yavuye yerekeza muri Canada, nyuma yuko n’ubundi Canada ari yo yari yasabye ko Miguna yahabwa ubutabera na Kenya, ariko yagera muri Kenya ntabuhabwe ahubwo ngo agakorerwa ihohoterwa nk’uko byagiye bugarukwaho.

Miguna avuga ko Jubilee yaciye ibyangombya by’inzira bya Kenya ndetse ngo banga no kumuha ibisimbura ibya mbere, nkuko ngo byakozwe n’ubutabera inshuro nyinshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo