Minisitiri Abiy yarahiye none anagaruka ku makimbirane na Eritrea

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yarahiye none yiyemeza kurangiza amakimbirane ari hagati ya Ethiopia n’igihugu cya Eritreya.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu amaze kurahira, Bwana Ahmed yasabye ko ikibazo cy’ubwumvikane bucye cyarangira.

Ati "Ndasaba leta ya Eritreya nayo ko yagaragaza ubushake bwayo"

Imigenderanire y’ibi bihugu byombi yagiye igenda biguru ndege kubera intambara zishingiye ku mbibe zabyo imaze imyaka ibiri, yanahitanye ubuzima bw’abantu 70000.

Minisitiri Abiy yakomeje agira ati : "Tuzafatanya kandi n’abavandimwe bacu b’Abanyafrika muri rusange, hamwe n’abaturanyi bacu by’umwihariko, mu bihe bibu n’ibyiza."

BBC ivuga ko Erithera itigeze iha agaciro ibyo Minisitiri w’intebe mushya wa Ethiopia yavuze, bitewe nuko Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Eritreya, Yemane Gebre Meskel, yavuze ko atizeye ko hari ikigiye guhinduka.

Ati "Ntaho bitandukaniye n’ibyari byavuzwe nuwo asimbuye. Ikibazo cyakomeje kuba igihe kirekire ku ruhande rwa Ethiopia".

Avuga ko Ethiopia yari ikwiye kubahiriza ibiri mu masezerano, ikubahiriza ubusugire bw’igihugu cya Eritreya guhera mu turere yigaruriye turimo aka Badme.

Gusa Meskel yemeje ko amahoro yagirira akamaro abaturage b’impande zombi ariko ngo bigakorwa hubahiriza amategeko mpuzamahanga Ethiopia yakomeje kwica kugeza n’ubu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo