Winnie Madikizela umufasha wa Nelson Mandela yitabye Imana ku myaka 81

Uwari umufasha wa Nelson Mandela, wahoze Perezida wa Afurika y’Epfo, ku myaka 81 Winnie Madikizela Mandela yitabye Imana kuri uyu wa mbere mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Umwe mu bamubaga hafi, Zodwa Zwane ni we wemeje iby’urupfu rwa Winnie Mandela, ati “N’akababaro kenshi turamenyesha abantu ko Winnie Madikizela-Mandela yapfuye, aguye mu bitaro bya Netcare Milpark, I Johannesburg, muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa mbere tariki 2 Mata 2018”.

Kugeza ubu umuryango we ukaba uri ahari umurambo nk’uko umuryango we ubitangaza, indi mihango ijyanye no kumushyingura ikaba izatangazwa vuba.

Winnie Madikizela mandela yitabye Imana nyuma yuko tariki 24 Mutarama uyu mwaka yari yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi, Umuvugizi we Victor Dlamini byatangiye ananirwaga kurya, akanababara ukuguru, ndetse ko yari afite n’ibibazomu mpyiko bagahita bihutira kumujyana mu bitaro ubwo.

Winnie Mandela yaherukaga kujyanwa mu bitaro muri 2016, aho yari yabazwe mu ivi no mu mugongo.

Winnie Mandela yavukiye I Bizina mu Burasirazuba bw’umujyi wa Cape Town mu mwaka wa 1936, aza kujya I Johannesburg agiye kwiga, nyuma aza guhura na Nelson Mandela mu 1957, bashyingirwa nyuma y’umwaka bamenyanye. Baza kubyarana abana babiri.

Winnie Madikizela azwiho kuba mu myaka 27, Nelson Mandela yamaze afunze yakomeje kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’epfo, anasaba ko Mandela yarekurwa, ari nako asaba ko abirabura bahabwa uburenganzira bwabo nk’Abanyafurika y’epfo.

Source:heraldlive

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo