Ikipe ya PSG iri mu buryohe nyuma yo kwegukana igikombe cy’igihugu

Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cy’igihugu cy’Ubufaransa itsinze ikipe ya Monaco ibitego 3-0.

Babifashijwemo na rutahizamu Edson Cavani watsinze mo ibitego bibiri n’icya Angel Di Maria, bahesheje iyi kipe iki gikombe mu gihe bakirwana no kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya PSG yatangiye uyu mwaka ifite intego yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa yaba imbere mu gihugu no hanze mu gihugu by’umwihariko irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo(UEFA Champion League) ariko inzozi zayo zayoyotse ubwo iyi kipe yasezererwaga n’ikipe ya Real Madrid.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo