Umutoza Alan Pardew yirukanywe nyuma yo kumara imikino umunani nta ntsinzi

Umutoza Alan Pardew w’imyaka 56 watozaga West Bromwich yahawe inshingano zo gutoza iyi kipe mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize amaze kwirukanwa nyuma yo kumara imikino umunani nta ntsinzi.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo bakiraga ikipe ya Burnley yabatsindiye mu rugo ibitego 2-1 bituma iyi kipe ijya ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo mu gihe habura iminsi 6 ngo shampiyona irangire.

Alan Padwer nyuma yo gusezera muri iyi kipe agomba kujyana n’uwari umwungiriza we John Carver maze ikipe ihite isigaranwa n’umutoza Darren Moore ushobora no kuzayigumana kugera ku musozo w’umwaka w’imikino.
West Brom yayitoje imikino 18, isarura amanota 8 mu manota 54.

Pardew si ubwa mbere atandukanye n’ikipe iri mu bihe bibi, kuko mu mwaka w’2016 yirukanwe mu ikipe ya Crystal Palace ayisiga ku mwanya wa 17.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo