Umusaza Ryaravuye avuga ko ari we wazanye igare bwa mbere

Umusaza Ryaravuye Paul w’imyaka 93 utuye mu Karere ka Rwamagana avuga ko ari we watunze igare bwa mbere arikuye i Bugande mu 1948.

Uretse kuba umukobwa ugiye guhsyingirwa atakora ikosa ryo kuba yakwibagirwa igare mu bishyingiranwa no kuba bamwe mu bakinnyi b’ibihangange mu mukino wo gutwara amagare bava i Rwamagana, umusaza Ryaravuye yemeza ko ubwo yazanaga igare aryikoreye abaturage baho atuye bahise bahunga baribonye.

Avuga ko ngo ubwo yarizanaga nawe atari azi kuritwara ari nayo mpamvu yaje aryikoreye, ubundi akaza kuryiga nyuma, gusa kugeza ubu ngo ntabwo akibasha kuritwara kubera uburwayi yaje kugira mu 1982.

Uretse kuba uyu musaza ngo ariwe wazanye igare bwa mbere, ngo niwe wabashije gukora mu ntoki z’umwami Rudahigwa kubera kumenya kurasa nkuko abyiyemerera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo