Burera : Bavuga ko kuba umuntu akora isuku bidasobanuye ko akwiye kugira umwanda

Abakora isuku bo mu karere ka burera bavuga ko umuntu ukora isuku mu Muhanda agomba kuba nawe afite isuku.

Bamwe mu basukura umujyi wa Burera bavuga ko gukora isuku bakubura ndetse banatwara imyanda bidakwiye gusobanura ko bagomba kugira umwanda, ahubwo ko bagomba kuba ubwabo barangwa n’isuku ku mibiri yabo kugira ngo bagirirwe icyizere.

Ibi babishingira ku kuba hari abitwaza ko gukora isuku nk’iyabakubura mu mihanda n’ubundi bitari ngombwa ko umuntu aba yisukuye, nyamara ababinenga bakavuyga ko ari mu rwego rwo guhesha agaciro umurimo wabo, cyane ko n’ubabonye aba agomba kubabona nk’abashinzwe isuku nabo ubwabo bafite.

Bavuga ko nubwo uyu murimo bawuhemberwa, bawukora kuko bawiyumvamo kuko ngo nta wakora isuku atayiyumvamo cyangwa se ntayo nawe afite muri we.

Uyu murimo ukorwa n’abasukura imijyi, niyo abaturuka mu mahanga usanga bashima cyane ku Rwanda dore ko uretse umujyi wa kigali, n’ahandi mu turere hatangiye kwita kuri iyi suku, aba bakaba bavuga ko babona ikwiye kuba umuco muri buri munyarwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo