Benshi barakirahira igitego Christiano yatsinze

Mu bitego bitatu ikipe ya Real madrid yatsinze ku mugoroba wo kuwa kabiri mu mikino ya UEFA Champions League muri ¼, igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ronaldo ku munota wa 64’ nicyo kikiri kuvugisha benshi kubera ubuhanga cyatsindanye.

Byatangiye kujya mu mitwe ya benshi bari kuvuga ko Christiano Ronaldo ashobora guhabwa igihembo cy’umwaka bitewe n’uburyo akomeje kwitwara neza by’umwihariko ibitego by’ubuhanga akomeje gutsinda birimo n’icyo yaraye atsinze ikipe ya Juventus iwayo mu butaliyani. 

Uyu mukino benshi bemeza ko wabateye akanyamuneza , ukanabanyura umutima ndetse ukabibagiza ibindi niwo wagize uruhare kurushaho kwigarurira imitima y’abafana ba Real Madrid nyuma y’igitego Ronaldo yabanjemo ku munota wa gatatu gusa w’umukino, ndeste n’ikindi cyashyizwemo na Marcelo habura iminota 18 ngo umukino urangire cyaje cyuzuza icya kabiri christiano yatsinze yigaramye.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Juventus ikigerageza kugaruka mu mukino ngo irebe ko yakwishyura ariko biranga ahubwo, ubwo hari ku munota wa 66’ yaje kuva mu kibuga abakinnyi b’iyi kipe basigara ari icumi nyuma yo guhabwa amakarita abiri y’umuhondo, bituma iyi kipe iva mu kibuga nta cyo ibashije kwimarira.

JUVENTUS (4-2-3-1) : Buffon 6 ; De Sciglio 5, Barzagli 5, Chiellini 6, Asamoah 5 (Mandzukic 69, 5) ; Khedira 6 (Cuadrado 75, 6), Bentancur 6.5 ; Costa 5 (Matuidi 69, 6), Dybala 4, Sandro 5 ; Higuain 6.

REAL MADRID (4-3-1-2) : Navas 6.5 ; Carvajal 6.5, Ramos 7, Varane 6, Marcelo 7 ; Modric 7 (Kovacic 82), Casemiro 6.5, Kroos 7 ; Isco 8 (Asensio 75, 6) ; Benzema 6 (Vazquez 59, 6.5), Ronaldo 9.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo